Nitwa BUJYACYERA
Jean Paul,uzwi ku izina rya GUTERMANN,ndi
umunyeshuli muri Kaminuza yu Rwanda mu mwaka wa Kane mu ishami ry’
itangazamakuru nitumanaho,nkaba n umunyamakuru kuri Radio ISANGO STAR. Mfite imyaka 25 yamavuko,nkaba ndi ingaragu.
Ku gitekerezo cyo gushinga umuryango NUFASHWA YAFASHA, mu buzima bwanjye bw’
ishuli naje guhura n’umugiraneza aramfasha
kuva mu gihugu cy Ubudage. Atari uko yari afite amikoro ahubwo aruko yari
yifitiye umutima mwiza. Uburyo yamfashagamo yakusanyaga inkunga kuva mu nshuti
ze. Nyuma yibyo naje kubona ko hari abana benshi mu gihugu cyacu babayeho nabi,barwaye
indwara zuruhu,amavunja,bataye ishuri,kutagira imyambaro,no kwitabira imikino
imwe nimwe ngo bakuze impano zabo zibarimo,…Ikigaragara abo bana bari hagati
yimyaka 3 na 15 biganje mu byaro byo mu gihugu cyacu.Ingengo yimari yacu
ituruka ku buvugizi n.ikusanyankunga dukura mu bafatanyabikorwa no mu
bagiraneza.
Hari bimwe mu bikorwa twatangiye ku ikubitiro
gukora,nko kubasura no kubaganiriza,kubagurira
imyambaro,inkweto,isabune,amavuta yo kwisiga no kubatoza isuku no gukunda
umurimo. Abana wasangaga bitinya kuburyo wabonaga batinya no kwegera abandi
bana.
IBIKORWA
DUTEGANYA GUKORA VUBA
ü Gutanga
impano ziminsi mikuru ku bana 15 bitanywa muri uku kwezi k Ukuboza.
ü Kugurira
abana imyambaro yishuri nibindi bikoresho kuko bose bazatangira ,abandi
bagakomeza kwiga mu mashuri abanza.
ü
Gufungura
urubuga rwa internet ,ruzafasha ku gutanga rapport n gutangarizwa ibikorwa
bya Project.
ü
Gushakira
abana umubano(kumvisha abitabira iyi gahunda gufata umwana umwe usa naho ubyaye
muri batisimu ukamugirana umubano),…
ü
Mu
ntangiriro zukwezi kwa kabiri kureba evaluation yibyakoze.
ü
Kugurira
amatungo magufi ababyeyi babana bafashwa bitarenze mu kwa Kane kwa 2015
I.
Kuboroza inkwavu
II.
Inkoko
III.
Cyangwa ingurube.
Duteganya ibindi bikorwa byihariye mu mikorere ,nko
gushyiraho abanyamuryango no gushaka abafatanyabikorwa bahoraho,gushyiraho
comite ya Project,gushaka ubuzima gatozi,…Impamvu twahisemo gutangira ibikorwa
nta Comite,nuko ari igikorwa kidaharanira inyungu,twihutiye gufasha kurusha
guhugira mubyubuyobozi.
Uyu muryango ntubagamiye ku idini irayariryo
ryose,cyangwa irindi tsinda iryariryo ryose.Niba wumva haricyo bikubwiye
dufashe kuba wabwira abandi,nk inshuti,abavandimwe,abo mukorana,…..
Ushaka ibindi
bisobanuro wabariza kuri adressi ikurikira.
BUJYACYERA Jean Paul
P.O.BOX 1320
KIGALI RWANDA
TEL:+250782268218/0725495772
EMAIL:
jbujyakera@yahoo.com
www.nufashwa-yafasha.blogspot.com