Nufashwa Yafasha Radio

Tuesday, November 25, 2014

Kabone nubwo waba ufashwa wafasha




Nitwa BUJYACYERA Jean Paul,uzwi ku izina rya GUTERMANN,ndi umunyeshuli muri Kaminuza yu Rwanda mu mwaka wa Kane mu ishami ry’ itangazamakuru nitumanaho,nkaba n umunyamakuru kuri Radio ISANGO STAR. Mfite imyaka 25 yamavuko,nkaba ndi ingaragu.
Ku gitekerezo cyo gushinga umuryango NUFASHWA YAFASHA, mu buzima bwanjye bw’ ishuli naje guhura n’umugiraneza  aramfasha kuva mu gihugu cy Ubudage. Atari uko yari afite amikoro ahubwo aruko yari yifitiye umutima mwiza. Uburyo yamfashagamo yakusanyaga inkunga kuva mu nshuti ze. Nyuma yibyo naje kubona ko hari abana benshi mu gihugu cyacu babayeho nabi,barwaye indwara zuruhu,amavunja,bataye ishuri,kutagira imyambaro,no kwitabira imikino imwe nimwe ngo bakuze impano zabo zibarimo,…Ikigaragara abo bana bari hagati yimyaka 3 na 15 biganje mu byaro byo mu gihugu cyacu.Ingengo yimari yacu ituruka ku buvugizi n.ikusanyankunga dukura mu bafatanyabikorwa no mu bagiraneza.

Hari bimwe mu bikorwa twatangiye ku ikubitiro gukora,nko kubasura no kubaganiriza,kubagurira imyambaro,inkweto,isabune,amavuta yo kwisiga no kubatoza isuku no gukunda umurimo. Abana wasangaga bitinya kuburyo wabonaga batinya no kwegera abandi bana.

 


IBIKORWA DUTEGANYA GUKORA VUBA
ü  Gutanga impano ziminsi mikuru ku bana 15 bitanywa muri uku kwezi k Ukuboza.
ü  Kugurira abana imyambaro yishuri nibindi bikoresho kuko bose bazatangira ,abandi bagakomeza kwiga mu mashuri abanza.
ü  Gufungura urubuga rwa internet ,ruzafasha ku gutanga rapport n gutangarizwa ibikorwa bya  Project.
ü  Gushakira abana umubano(kumvisha abitabira iyi gahunda gufata umwana umwe usa naho ubyaye muri batisimu ukamugirana umubano),…
ü  Mu ntangiriro zukwezi kwa kabiri kureba evaluation yibyakoze.
ü  Kugurira amatungo magufi ababyeyi babana bafashwa bitarenze mu kwa Kane kwa 2015
                                I.            Kuboroza inkwavu
                             II.            Inkoko
                          III.            Cyangwa ingurube.

Duteganya ibindi bikorwa byihariye mu mikorere ,nko gushyiraho abanyamuryango no gushaka abafatanyabikorwa bahoraho,gushyiraho comite ya Project,gushaka ubuzima gatozi,…Impamvu twahisemo gutangira ibikorwa nta Comite,nuko ari igikorwa kidaharanira inyungu,twihutiye gufasha kurusha guhugira mubyubuyobozi. 

Uyu muryango ntubagamiye ku idini irayariryo ryose,cyangwa irindi tsinda iryariryo ryose.Niba wumva haricyo bikubwiye dufashe kuba wabwira abandi,nk inshuti,abavandimwe,abo mukorana,…..
Ushaka ibindi bisobanuro wabariza kuri adressi ikurikira.


BUJYACYERA Jean Paul
P.O.BOX 1320
KIGALI RWANDA
TEL:+250782268218/0725495772
              : jpgutermann1@gmail.com
www.nufashwa-yafasha.blogspot.com