Nufashwa Yafasha Radio

Monday, April 18, 2016

RAPORO Y’IGIKORWA CYA NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION CYABAYE KUWA 03 MATA 2016



     Iriburiro

NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) ni umuryango ugamije gukusanya inkunga, kuzicunga neza, no kuzikoresha neza mu bikorwa by’ubugiraneza byubaka igihugu mu rwego rwo gushyiraho ikigega cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo, barimo imfubyi, abana babayeho nabi mu buzima bubi, abafite ubumuga n’abandi. NYF ibakorera ubuvugizi, ikabaha uburere bwiza bufite ireme kandi buhamye mu rwego rwo kubategurira ejo hazaza heza.
Nk’uko bisanzwe buri kwezi, umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) utegura ibikorwa byo gufasha abana batishoboye mu murenge wa Ngarama, akarere ka Gatsibo intara y’Iburasirazuba. Kuwa 03 Mata 2016 hateguwe igikorwa cyo gufasha, kuganira no kureba uko abana bitwaye mu gihembwe cya mbere cy’amashuri ndetse no kureba uburyo hashingwa isomero.

     Mu rwego rwo gufasha

Mu ntego za NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) harimo gufasha imiryango y’abana gushaka uburyo bakwifasha ubwabo. Ni muri urwo rwego NYF yashatse uburyo  bwakunganira ubundi bufasha isanzwe itanga, kugira ngo abana n’imiryango yabo babashe kwigira. Nyuma yo koroza abana inkwavu bigatanga umusaruro, NYF yasanze koroza abana inkoko byakongera ubushobozi bw’imiryango yabo ndetse bikanafasha ababyeyi babo mu bijyanye no kunoza imirire. Muri iki gikorwa abana 31 bakaba barorojwe inkoko.


Bamwe mu bana borojwe inkoko bari kumwe n’intumwa za NYF
Urutonde rw’abana borojwe inkoko:
1.       SIBOMANA Jean Claude
2.       NSENGIYUMVA Emmanuel
3.       CYIZANYE Devotha
4.       UMUTONIWASE Sandrine
5.       SIBORUREMA Jean Claude
6.       BIHOYIKI
7.       NIKOYATEGETSE
8.       MASENEGESHO Jeremy
9.       NTIHABOSE Damascene
10.   NTIHABOSE Vincent
11.   KUBWIMANA Theophile
12.   IRADUKUNDA Samuel
13.   MUNYANZIZA Emmanuel
14.   MUKAMPARIBATENDA Josiane
15.   IMANISHIMWE Devotha
16.   NGABONZIZA Evariste
17.   UWASE Betty
18.   ISHIMWE Olive
19.   TUYIZERE Emmanuel
20.   MUTUYIMANA Claudette
21.   BENIMANA Jean
22.   TWAGIRIMANA Jean de Dieu
23.   IRADUKUNDA Gorethi
24.   MUKANDAYISHIMYE Claudine
25.   IMANISHIMWE Leonard
26.   NIMUKUZE Solange
27.   NTIHABOSE Jacqueline
28.   MUKANSIGAYE Sandrine
29.   NIYOMUKIZA Jean Claude
30.   IRIMASO Emmanuel
31.   UWINEMA Sandrine

*     Mu rwego rwo kuganira
Muri gahunda yo gufasha imiryango y’abana kubasha kwigira, umuryango NYF wasanze ari iby’ingenzi kuganira n’ababyeyi mu rwego guhindura imyumvire. Muri iki gikorwa hakaba harateguwe ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko 2 ari zo: Isuku n’imyigire y’abana.
Isuku: Kuri iyi ngingo abana n’ababyeyi bibukijwe ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza. Bakaba barakanguriwe kwita ku isuku y’umubiri, imyambaro, amafunguro ndetse n’aho batuye muri rusange. Abana bakaba barasabwe kuzajya bafasha ababyeyi babo no kwibukiranya mu gihe hari uteshutse ku ngamba zo guharanira isuku. Abana bakaba barifatiye umwanzuro w’uko kugira ngo umwana agire ubwenge mu ishuri ari uko agomba kuba afite isuku ihagije.
Imyigire y’abana: Muri rusange abana bose bitwaye neza mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2016. Nyuma y’uko bamwe mu bana batangijwe ishuri nyuma yo gutinda kujyayo kubera ubukene bw’ababyeyi babo, bagerageje kwitwara neza bagira amanota ashimishije. Muri iki kiganiro abana n’ababyeyi baganirijwe ku kamaro ko kwiga no gukunda ishuri. Abana babajijwe niba hari imbogamizi bahura nazo mu bijyanye no kujya ku ishuri kuko hari igihe ababyeyi bashobora kubaha imirimo myinshi ituma batajya ku ishuri ku gihe bigatuma badindira mu myigire. Yaba abana cyangwa ababyeyi bakaba baratubwiye ko muri rusange kwiga ari ikintu baha agaciro cyane.
Muri gahunda yo gutera abandi ishyaka ryo guharanira guhora ku isonga mu gutsinda neza, abana 4 bitwaye neza kurusha abandi mu gihembwe cya mbere bahawe ibihembo ndetse na bagenzi babo barabashima cyane. Aba bana bakaba barahembwe ibasi ndetse n’isabune.
Abana bitwaye neza kurusha abandi n’umuyobozi wa NYF              SIBOMANA Jean claude niwe wahize abandi

I   Ibibazo

N’ubwo abana bose bitwaye neza muri rusange, hari abana 5 batabashije kurangiza ibizamini kubera ikibazo cy’uburwayi. Abo ni:
1.       TWAGIRIMANA Jean de Dieu
2.       BENIMANA Jean
3.       MUKANDAYISHIMIYE Claudine
4.       IMANISHIMWE Devotha
5.       NGABONZIZA Evariste

N’ubwo aba bana barwaye batararangiza ibizamini bakaba bagifite amahirwe y’uko bazabikora mu ntangiriro z’igihembwe cya 2. Ibi bikaba bizakurikiranwa n’ababyeyi babo babifashijwemo n’abakorerabushake ba NYF bari mu murenge wa Ngarama.
Mu bindi bibazo byagaragajwe n’ababyeyi, n’ikibazo cy’amafaranga 1200 bari gusabwa n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri abana bigaho. Aya mafaranga akaba ari ayo gufasha umurenge gutunganya ikibuga kizajya gikoreshwa mu bikorwa by’imyidagaduro muri rusange. Hakaba hari n’ikibazo cya malariya ikomeje kubibasira muri ibi bihe by’imvura nyinshi bigatuma bahora kwa muganga ntibabashe gukora ibindi bikorwa byo kwiteza imbere.

     Ibyifuzo

Nyuma y’uko ibikorwa bya NYF bikomeje kwivugira, muri iki gikorwa hagaragaye ababyeyi bari baherekeje bagenzi babo, maze basaba ko NYF yabagoboka igafata abana babo ikabafasha nk’uko ibikorera abandi. Aba bana bakaba batarabashije kujya ku ishuri kubera ubukene bukabije bw’imiryango yabo. Abasabye ko bakwiyongera mu mubare w'abo NYF isanzwe ifasha ni aba bakurikira:

AMAZINA Y’UMUBYEYI
AMAZINA Y’ABANA
MUREKAZE Delphine
1.       ISHIMWE Eric
2.       IRIMASO Emmanuel

MUKAMPARIRWA Mariana
1.       NIYOMUKIZA Jean Claude
2.       NZABONANTUMA Jean Pierre
MUKARUSHEMA Speciose
1.       NYIRANSABIMANA Devotha
SINAYITUTSE
1.       UMUTONIWASE Donathila
2.       IMANISHIMWE Leonard

Muri aba basabye gufashwa, harimo abana 2 b’imfubyi bibana bifuje ko bahabwa ubufasha bwihuse bagatangirana n’abandi mu gihembwe cya 2 kuko bari basanzwe baracikirije amashuri yabo mu mwaka wa 3 barangije kwiga ibihembwe bibiri. Abo ni UMUTONIWASE Donathila na IMANISHIMWE Leonard.

     Gushinga isomero

Muri gahunda yo gufasha mu iterambere ry’abagenerwabikorwa, NYF yifuje gushinga isomero mu murenge wa Ngarama. Iri somero rikaba rizabafasha muri ibi bikurikira:
ü  Kubika ibitabo by’ubwoko bwose ku bifuza kuzajya barisura abagasoma,
ü  Ahantu ho gusubiramo amasomo ku bana,
ü  Kwigisha gusoma no kwandika ku rubyiruko n’abantu bakuze batabizi,
ü  Ahantu ho guhurira mu nama n’ibindi bikorwa byo gufasha NYF itegura buri kwezi,
ü  Inzu y’amahugurwa atandukanye ku bagenerwabikorwa ba NYF ndetse n’urubyiruko rwo mu murenge wa Ngarama muri rusange (kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya SIDA, ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, n’ibindi)
ü  Kwerekana filimi zigisha no gufasha abagenerwabikorwa kwidagadura no kuruhuka,
ü  N’ibindi.
Kugira ngo ibi byose bibashe kugerwaho, ni uko haboneka ahantu ho gushyira isomero. Intumwa za NYF muri iki gikorwa zikaba zarasuye ahantu hateganywa gushyirwa isomero zirahashima, igisigaye akaba ari ukuhishyura, gushaka no gukusanya ibikoresho by’ibanze ngo isomero ritangire gukora.