Iriburiro
NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF)
ni umuryango ugamije gukusanya inkunga, kuzicunga neza, no kuzikoresha neza mu
bikorwa by’ubugiraneza byubaka igihugu mu rwego rwo gushyiraho ikigega cyo
gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo, barimo imfubyi, abana babayeho nabi
mu buzima bubi, abafite ubumuga n’abandi. NYF ibakorera ubuvugizi, ikabaha
uburere bwiza bufite ireme kandi buhamye mu rwego rwo kubategurira ejo hazaza
heza.
Nk’uko bisanzwe buri kwezi,
umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) utegura ibikorwa byo gufasha abana
batishoboye mu murenge wa Ngarama, akarere ka Gatsibo intara y’Iburasirazuba. Kuwa
03 Mata 2016 hateguwe igikorwa cyo gufasha, kuganira no kureba uko abana
bitwaye mu gihembwe cya mbere cy’amashuri ndetse no kureba uburyo hashingwa
isomero.
Mu
rwego rwo gufasha
Mu ntego za NUFASHWA YAFASHA
FOUNDATION (NYF) harimo gufasha imiryango y’abana gushaka uburyo bakwifasha
ubwabo. Ni muri urwo rwego NYF yashatse uburyo
bwakunganira ubundi bufasha isanzwe itanga, kugira ngo abana n’imiryango
yabo babashe kwigira. Nyuma yo koroza abana inkwavu bigatanga umusaruro, NYF
yasanze koroza abana inkoko byakongera ubushobozi bw’imiryango yabo ndetse
bikanafasha ababyeyi babo mu bijyanye no kunoza imirire. Muri iki gikorwa abana
31 bakaba barorojwe inkoko.
Bamwe mu bana borojwe inkoko bari kumwe n’intumwa za NYF
Urutonde
rw’abana borojwe inkoko:
1. SIBOMANA
Jean Claude
2. NSENGIYUMVA
Emmanuel
3. CYIZANYE
Devotha
4. UMUTONIWASE
Sandrine
5. SIBORUREMA
Jean Claude
6. BIHOYIKI
7. NIKOYATEGETSE
8. MASENEGESHO
Jeremy
9. NTIHABOSE
Damascene
10. NTIHABOSE
Vincent
11. KUBWIMANA
Theophile
12. IRADUKUNDA
Samuel
13. MUNYANZIZA
Emmanuel
14. MUKAMPARIBATENDA
Josiane
15. IMANISHIMWE
Devotha
16. NGABONZIZA
Evariste
17. UWASE Betty
18. ISHIMWE
Olive
19. TUYIZERE
Emmanuel
20. MUTUYIMANA
Claudette
21. BENIMANA
Jean
22. TWAGIRIMANA
Jean de Dieu
23. IRADUKUNDA
Gorethi
24. MUKANDAYISHIMYE
Claudine
25. IMANISHIMWE
Leonard
26. NIMUKUZE
Solange
27. NTIHABOSE
Jacqueline
28. MUKANSIGAYE
Sandrine
29. NIYOMUKIZA
Jean Claude
30. IRIMASO
Emmanuel
31. UWINEMA
Sandrine
Mu
rwego rwo kuganira
Muri gahunda yo gufasha imiryango
y’abana kubasha kwigira, umuryango NYF wasanze ari iby’ingenzi kuganira
n’ababyeyi mu rwego guhindura imyumvire. Muri iki gikorwa hakaba harateguwe
ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko 2 ari zo: Isuku n’imyigire
y’abana.
Isuku: Kuri iyi
ngingo abana n’ababyeyi bibukijwe ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza. Bakaba
barakanguriwe kwita ku isuku y’umubiri, imyambaro, amafunguro ndetse n’aho
batuye muri rusange. Abana bakaba barasabwe kuzajya bafasha ababyeyi babo no
kwibukiranya mu gihe hari uteshutse ku ngamba zo guharanira isuku. Abana bakaba
barifatiye umwanzuro w’uko kugira ngo umwana agire ubwenge mu ishuri ari uko
agomba kuba afite isuku ihagije.
Imyigire y’abana: Muri
rusange abana bose bitwaye neza mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri
2016. Nyuma y’uko bamwe mu bana batangijwe ishuri nyuma yo gutinda kujyayo
kubera ubukene bw’ababyeyi babo, bagerageje kwitwara neza bagira amanota
ashimishije. Muri iki kiganiro abana n’ababyeyi baganirijwe ku kamaro ko kwiga
no gukunda ishuri. Abana babajijwe niba hari imbogamizi bahura nazo mu bijyanye
no kujya ku ishuri kuko hari igihe ababyeyi bashobora kubaha imirimo myinshi
ituma batajya ku ishuri ku gihe bigatuma badindira mu myigire. Yaba abana
cyangwa ababyeyi bakaba baratubwiye ko muri rusange kwiga ari ikintu baha
agaciro cyane.
Muri gahunda yo gutera abandi ishyaka
ryo guharanira guhora ku isonga mu gutsinda neza, abana 4 bitwaye neza kurusha
abandi mu gihembwe cya mbere bahawe ibihembo ndetse na bagenzi babo barabashima
cyane. Aba bana bakaba barahembwe ibasi ndetse n’isabune.
Abana bitwaye neza kurusha abandi
n’umuyobozi wa NYF SIBOMANA
Jean claude niwe wahize abandi
I Ibibazo
N’ubwo abana bose bitwaye neza
muri rusange, hari abana 5 batabashije kurangiza ibizamini kubera ikibazo
cy’uburwayi. Abo ni:
1. TWAGIRIMANA
Jean de Dieu
2. BENIMANA
Jean
3. MUKANDAYISHIMIYE
Claudine
4. IMANISHIMWE
Devotha
5. NGABONZIZA
Evariste
N’ubwo aba bana barwaye
batararangiza ibizamini bakaba bagifite amahirwe y’uko bazabikora mu ntangiriro
z’igihembwe cya 2. Ibi bikaba bizakurikiranwa n’ababyeyi babo babifashijwemo
n’abakorerabushake ba NYF bari mu murenge wa Ngarama.
Mu bindi bibazo byagaragajwe
n’ababyeyi, n’ikibazo cy’amafaranga 1200 bari gusabwa n’ubuyobozi bw’ibigo
by’amashuri abana bigaho. Aya mafaranga akaba ari ayo gufasha umurenge
gutunganya ikibuga kizajya gikoreshwa mu bikorwa by’imyidagaduro muri rusange.
Hakaba hari n’ikibazo cya malariya ikomeje kubibasira muri ibi bihe by’imvura
nyinshi bigatuma bahora kwa muganga ntibabashe gukora ibindi bikorwa byo
kwiteza imbere.
Ibyifuzo
Nyuma y’uko ibikorwa bya NYF
bikomeje kwivugira, muri iki gikorwa hagaragaye ababyeyi bari baherekeje
bagenzi babo, maze basaba ko NYF yabagoboka igafata abana babo ikabafasha
nk’uko ibikorera abandi. Aba bana bakaba batarabashije kujya ku ishuri kubera
ubukene bukabije bw’imiryango yabo. Abasabye ko bakwiyongera mu mubare w'abo NYF
isanzwe ifasha ni aba bakurikira:
AMAZINA Y’UMUBYEYI
|
AMAZINA Y’ABANA
|
MUREKAZE Delphine
|
1. ISHIMWE
Eric
2. IRIMASO
Emmanuel
|
MUKAMPARIRWA Mariana
|
1. NIYOMUKIZA
Jean Claude
2. NZABONANTUMA
Jean Pierre
|
MUKARUSHEMA Speciose
|
1. NYIRANSABIMANA
Devotha
|
SINAYITUTSE
|
1. UMUTONIWASE
Donathila
2. IMANISHIMWE
Leonard
|
Muri aba basabye gufashwa, harimo abana
2 b’imfubyi bibana bifuje ko bahabwa ubufasha bwihuse bagatangirana n’abandi mu
gihembwe cya 2 kuko bari basanzwe baracikirije amashuri yabo mu mwaka wa 3
barangije kwiga ibihembwe bibiri. Abo ni UMUTONIWASE Donathila na IMANISHIMWE
Leonard.
Gushinga
isomero
Muri gahunda yo gufasha mu iterambere
ry’abagenerwabikorwa, NYF yifuje gushinga isomero mu murenge wa Ngarama. Iri
somero rikaba rizabafasha muri ibi bikurikira:
ü Kubika
ibitabo by’ubwoko bwose ku bifuza kuzajya barisura abagasoma,
ü Ahantu ho
gusubiramo amasomo ku bana,
ü Kwigisha
gusoma no kwandika ku rubyiruko n’abantu bakuze batabizi,
ü Ahantu ho
guhurira mu nama n’ibindi bikorwa byo gufasha NYF itegura buri kwezi,
ü Inzu
y’amahugurwa atandukanye ku bagenerwabikorwa ba NYF ndetse n’urubyiruko rwo mu
murenge wa Ngarama muri rusange (kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya SIDA,
ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, n’ibindi)
ü Kwerekana
filimi zigisha no gufasha abagenerwabikorwa kwidagadura no kuruhuka,
ü N’ibindi.
Kugira ngo ibi byose bibashe kugerwaho,
ni uko haboneka ahantu ho gushyira isomero. Intumwa za NYF muri iki gikorwa
zikaba zarasuye ahantu hateganywa gushyirwa isomero zirahashima, igisigaye
akaba ari ukuhishyura, gushaka no gukusanya ibikoresho by’ibanze ngo isomero
ritangire gukora.