Bamwe
mu babyei n’abana bibumbiye mu muryango nufashwa yafasha foundation, mu karere
ka gatsibo umurenge wa Ngarama baravuga ko igihe bamaranye n’uyu muryango hari
aho wabakuye n’aho umaze kubageza, cyane cyane binyuze muri cooperative
bahuriyemo “Agaseke k’amahoro”
Cooperative agaseke
k’amahoro, iherereye mu karere ka gatsbo umurenge wa Ngarama ho mu ntara
y’iburasirazuba, ihuriyemo ababyeyi bagera kuri 25, bakaba n’ababyei b’abana
bafashwa na NUFASHWA YAFASHA, batoranijwe nk’abatishoboye bagomba gufashwa
n’umuryango. Bakora ubukorikori butandukanye nko kuboha uduseke, tugashakirwa
amasoko tukagurishwa bityo cooperative n’abanyamuryango bayo bakabasha kwiteza
imbere.
Binyuze muri iki gikorwa,
baravuga ko ubucuruzi bw’uduseke n’ubwo butagnda neza, ariko ko butuma umutungo
wabo muri banki uzamuka buhoro buhoro. Aba babyeyi bavuga ko bashobora kuboha
uduseke byibuze uduseke 20 mu
cyumweru igihe ntawahuye n’ibibazo nk’uburwayi cyangwa ibindi byamubuza
kwitabira ibikorwa bya koperative. Baterana buri wa kane w’icyumweru,
bagahurira mu bikorwa bifitiye cooperative akamaro, indi minsi bakajya mu
mirimo iteza ingo zabo imbere nk’ubuhinzi, gukorera amafaranga n’ibindi.
Kwishyira hamwe ni uburyo
bavuga ko babona bwabafashije, kuko ngo ntawagira ikibazo ari hamwe n’abandi.
Mu mikorere ya koperative, biteganyijwe ko ugize ikibazo ifitiye ubushobozi bwo
gukemura bamufasha akagurizwa amafaranga akazayishyura nyuma. Umwe mu banyamuryango
ba cooperative agaseke k’amahoro witwa Ngeneroza avuga ko atatezuka kuri iyi
cooperative kuko yamugobotse aho yari yashobewe. Ati: “Mana yange! Ihinga rishize nari nabuze imboto yo gutera, Abo
twadikiranije hariya hepfo barahinze barinda batera nge ntaranahinga kubera ko
sinashoboraga guhinga ntazi aho nzakura imbuto, sinzi uko nigiriye yo kwitabaza
koperative, banguriza amafaranga mpita ngura imbuto bucya nange mpinga
nk’abandi.”
Agatabo ko kwizigamira mu murenge SACCO ka cooperative AGASEKE K'AMAHORO
Uyu kimwe n’abandi bavuga
ko badateze kwitandukanye, ko uburyo babona imbaraga bari hamwe bituma bakora
cyane. Aba ni abaturage babagaho nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bafite, I
Ngarama ho mu karere ka gatsibo, ni abaturage bari babayeho mu bukene, ariko
ngo kuva bibumbira hamwe barabona ko bagenda basohoka mu bukene umunsi ku
munsi. Baboha uduseke dutandukanye mu ngano n’imitako bitandukanye n’ubundi. Ubu
mu bubiko bwa koperative harabarurwa uduseke dusaga 100 twose dushakirwa isoko.
Perezida wa cooperative agaseke k’amahoro, avuga ko amasoko ku bikoresho byabo
ari imwe mu mbogamizi zikomeye bafite. UWIMANA Felicite ati :” abantu cyane cyane abanyarwanda ntago
bitabira kugura uduseke. Usanga tugurwa n’abantu twavuga ko bafite amikoro ari
hejuru, kuko akenshi tugurirwa n’abashyitsi badusura bavuye kure. Tubonye isoko
ry’ibyo dukora, twaba dutandukanye n’ubukene by’iteka.”
Kuva binjiye muri uyu
muryango, bavuga ko n’ubundi ubuzima bwabo bwahindutse bigaragara, nubwo hakiri
urugendo rwo gukora. Gusa bavuga ko ubuzima bwabo muri iyi minsi butandukanye
n’ubwo bahozemo. Uwitwa MUSANABERA avuga ko ubu hari byinshi atishobozaga mu
rugo ubu asigaye yikorera bijyanye no kwita ku rugo rwe. Mu magambo ye aragira
ati:” Mbere byari bikomeye mu rugo,
sinashoboraga kwigurira igitenge, nk’uko mu bizi umugore agomba kuba asa neza
mu bandi, ariko mbere sinabishoboraga. Gusa
kuva aho tugiriye muri iyi cooperative, yashinzwe na nufashwa yafasha, ubu
ndambara nkajya mu bandi da! Kandi nkaba ngaragara neza, abana bange nabo nta
kibazo bafite.”
Ibi nibikorwa cooperative ikora
Kwishyira hamwe bavuga ko
usibye inyungu z’amafaranga, ngo binabagirira akamaro kuko ari nawo mwanya
abakorerabushake ba NUFASHWA YAFASHA baza kubigisha gahunda zitandukanye
zibateza imbere nko kwimakaza umuco w’isuku, ubuzima bw’imyororokere no
kuboneza urubyaro, uruhare rwabo mu terambere ryabo, ingo zabo n’iry’igihugu
muri rusange. kuboha agaseke ni umushinga iyi koperative ivuga ko izawubyazamo
ibikorwa binini, bakava ku kuboha uduseke gusa bakongeraho n’ubuhinzi bwa
kujyambere, aho muri gahunda za koperative biteganyijwe ko bazakora ubuhinzi
bw’imboga ku buso buhujwe nk’uko gahunda ya leta yo guhuza ubutaka ibiteganya.
Coperative agaseke
k’amahoro igizwe n’abanyamuryango b’abagore 25 b’ababyeyi b’abana
b’abagenerwabikorwa b’uyu muryango, bose batoranijwe nk’abatishoboye bari
babayeho mu buzima butari bwiza kandi bugoranye, aho batabashaga no kwigurira
isabune yo kumesa cyangwa koga. Kubona ibyo kurya byo byari ikibazo gikomeye
muri myinshi muri iyi miryango.
Ernest MUNYANEZA/Volunteer activist at NYF