Nufashwa Yafasha Radio

Tuesday, September 12, 2017

Nyuma y’imyaka 3, abagenerwabikorwa b’umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION hari aho bamaze kugera

Bamwe mu babyei n’abana bibumbiye mu muryango nufashwa yafasha foundation, mu karere ka gatsibo umurenge wa Ngarama baravuga ko igihe bamaranye n’uyu muryango hari aho wabakuye n’aho umaze kubageza, cyane cyane binyuze muri cooperative bahuriyemo “Agaseke k’amahoro



Cooperative agaseke k’amahoro, iherereye mu karere ka gatsbo umurenge wa Ngarama ho mu ntara y’iburasirazuba, ihuriyemo ababyeyi bagera kuri 25, bakaba n’ababyei b’abana bafashwa na NUFASHWA YAFASHA, batoranijwe nk’abatishoboye bagomba gufashwa n’umuryango. Bakora ubukorikori butandukanye nko kuboha uduseke, tugashakirwa amasoko tukagurishwa bityo cooperative n’abanyamuryango bayo bakabasha kwiteza imbere.
Binyuze muri iki gikorwa, baravuga ko ubucuruzi bw’uduseke n’ubwo butagnda neza, ariko ko butuma umutungo wabo muri banki uzamuka buhoro buhoro. Aba babyeyi bavuga ko bashobora kuboha uduseke byibuze uduseke 20 mu cyumweru igihe ntawahuye n’ibibazo nk’uburwayi cyangwa ibindi byamubuza kwitabira ibikorwa bya koperative. Baterana buri wa kane w’icyumweru, bagahurira mu bikorwa bifitiye cooperative akamaro, indi minsi bakajya mu mirimo iteza ingo zabo imbere nk’ubuhinzi, gukorera amafaranga n’ibindi.

Kwishyira hamwe ni uburyo bavuga ko babona bwabafashije, kuko ngo ntawagira ikibazo ari hamwe n’abandi. Mu mikorere ya koperative, biteganyijwe ko ugize ikibazo ifitiye ubushobozi bwo gukemura bamufasha akagurizwa amafaranga akazayishyura nyuma. Umwe mu banyamuryango ba cooperative agaseke k’amahoro witwa Ngeneroza avuga ko atatezuka kuri iyi cooperative kuko yamugobotse aho yari yashobewe. Ati: “Mana yange! Ihinga rishize nari nabuze imboto yo gutera, Abo twadikiranije hariya hepfo barahinze barinda batera nge ntaranahinga kubera ko sinashoboraga guhinga ntazi aho nzakura imbuto, sinzi uko nigiriye yo kwitabaza koperative, banguriza amafaranga mpita ngura imbuto bucya nange mpinga nk’abandi.”


Agatabo ko kwizigamira mu murenge SACCO ka cooperative AGASEKE K'AMAHORO

Uyu kimwe n’abandi bavuga ko badateze kwitandukanye, ko uburyo babona imbaraga bari hamwe bituma bakora cyane. Aba ni abaturage babagaho nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bafite, I Ngarama ho mu karere ka gatsibo, ni abaturage bari babayeho mu bukene, ariko ngo kuva bibumbira hamwe barabona ko bagenda basohoka mu bukene umunsi ku munsi. Baboha uduseke dutandukanye mu ngano n’imitako bitandukanye n’ubundi. Ubu mu bubiko bwa koperative harabarurwa uduseke dusaga 100 twose dushakirwa isoko. Perezida wa cooperative agaseke k’amahoro, avuga ko amasoko ku bikoresho byabo ari imwe mu mbogamizi zikomeye bafite. UWIMANA Felicite ati :” abantu cyane cyane abanyarwanda ntago bitabira kugura uduseke. Usanga tugurwa n’abantu twavuga ko bafite amikoro ari hejuru, kuko akenshi tugurirwa n’abashyitsi badusura bavuye kure. Tubonye isoko ry’ibyo dukora, twaba dutandukanye n’ubukene by’iteka.”

Kuva binjiye muri uyu muryango, bavuga ko n’ubundi ubuzima bwabo bwahindutse bigaragara, nubwo hakiri urugendo rwo gukora. Gusa bavuga ko ubuzima bwabo muri iyi minsi butandukanye n’ubwo bahozemo. Uwitwa MUSANABERA avuga ko ubu hari byinshi atishobozaga mu rugo ubu asigaye yikorera bijyanye no kwita ku rugo rwe. Mu magambo ye aragira ati:” Mbere byari bikomeye mu rugo, sinashoboraga kwigurira igitenge, nk’uko mu bizi umugore agomba kuba asa neza mu bandi, ariko  mbere sinabishoboraga. Gusa kuva aho tugiriye muri iyi cooperative, yashinzwe na nufashwa yafasha, ubu ndambara nkajya mu bandi da! Kandi nkaba ngaragara neza, abana bange nabo nta kibazo bafite.”


Ibi nibikorwa cooperative ikora 
Kwishyira hamwe bavuga ko usibye inyungu z’amafaranga, ngo binabagirira akamaro kuko ari nawo mwanya abakorerabushake ba NUFASHWA YAFASHA baza kubigisha gahunda zitandukanye zibateza imbere nko kwimakaza umuco w’isuku, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, uruhare rwabo mu terambere ryabo, ingo zabo n’iry’igihugu muri rusange. kuboha agaseke ni umushinga iyi koperative ivuga ko izawubyazamo ibikorwa binini, bakava ku kuboha uduseke gusa bakongeraho n’ubuhinzi bwa kujyambere, aho muri gahunda za koperative biteganyijwe ko bazakora ubuhinzi bw’imboga ku buso buhujwe nk’uko gahunda ya leta yo guhuza ubutaka ibiteganya.
Coperative agaseke k’amahoro igizwe n’abanyamuryango b’abagore 25 b’ababyeyi b’abana b’abagenerwabikorwa b’uyu muryango, bose batoranijwe nk’abatishoboye bari babayeho mu buzima butari bwiza kandi bugoranye, aho batabashaga no kwigurira isabune yo kumesa cyangwa koga. Kubona ibyo kurya byo byari ikibazo gikomeye muri myinshi muri iyi miryango.


Ernest MUNYANEZA/Volunteer activist at NYF

No comments:

Post a Comment