Umuryango nufashwa
yafasha wahaye abagenerwabikorwa bawo ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’isuku
bitandukanye, mu rwego kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’isukura.
Abagenerwabikorwa 15 bahawe ubiryamirwa (matelas), abandi bahabwa ibikoresho
by’isuku nk’amabase n’ibindi.
Ifoto mu itsinda igaragaza uburyo igikorwa cyasojwe |
Kuwa 6 taliki 14 ukwakira 2017, abagenerwabikorwa 15 b’umuryango
Nufashwa yafasha bahawe ibiryamirwa (matelas) baiihawe binyuze mu gikorwa cya
tombola gihurirwamo n’abadafite ibiryamirwa, kuko hari ababihawe mu cyiciro cya
mbere kandi intego akaba ari uko bose bagerwaho bakaryama heza. Umuyobozi
mukuru w’uyu muryango BUJYACYERA Jean Paul, ari nawe wawushinze, avuga ko
impamvu yo gukoresha tombola ari ukwirinda gutera ishyari mu bana no
kubasumbanisha, gusa bagasobanurirwa ko bose bazagerwaho ko utabonye
ikiryamirwa uyu munsi kizamugeraho mu bikorwa bitaha. Mu magambo ye, BUJYACYERA
yavuze ati :” Aba babibahawe binyuze muri
topmbola, ariko gahunda ihari ni uko buri mugenerwabikorwa wacu agerwaho
akaryama heza kandi neza. Dukoresha ubu buryo kugira ngo hatabaho impungenge
z’uburyo byakozwemo.”
Ababyeyi babana abri kuboha uduseke |
Iyi gahunda yo gusasira abagenerwa bikorwa ba NUFASHWA
YAFASHA imaze igihe itangiye, kandi bavuga ko ari nziza mu rwego rw’isuku.
Bamwe mu bahawe ibiryamirwa, bavuga ko byabashimishije, kuko benshi n’ubundi
batagiraga ibiryamirwa bijyanye n’igihe. Uyu ni umwe mu bashoboye gutombola
guhabwa matelas, yitwa Emmanuel, avuga ko ubu agiye kurushao kwitabira kugira
isuku, kuko ngo yararaga ku isaso ritameze neza rikoresheje ikirago. Emmanuel
mu magambo ye yagize ati :” Mu rugo
twaryamaga ku kirago bigatuma tutarara neza, ndetse wanatekerezaga ko
uriburyame ku kirago bikaguca intege zo kuba wanakaraba cyangwa ngo umese,
ariko ubu ngiye kujya nkaraba kugira ngo ntazanduza matelas yange igasaza
vuba.”
Imiryango y’aba bana ubundi iri mu miryango itishoboye, ku
buryo hafi ya bose barara ku byatsi cyangwa ibirago ku bafite amikoro
yisumbuye. Uyu yitwa BYIRINGIRO, we avuga ko ashimishijwe no kuba agiye ku
ryama kuri matela, dore ko ari ubwa mbere agiye kuyiraraho kuva yavuka nk’uko
abyivugira. Ati:”ndishimye cyane kuba
natomboye matelas, kuva navuka sindayiryamaho ubu ni ubwa mbere ngiye kurara
kuri matelas. Ngiye kujya nyigirira isuka nange nkarabe.”
Twegereye bamwe mu bana batabashije gutombola ibiryamirwa,
bavuga ko nta kibazo bafite kuko bijejwe ko bose bizabageraho. Uyu yitwa
RUKUNDO, aravuga ko yizeye neza ko byanze bikunze afite icyizere cyo kuzaryama
kuri matelas. Yagize ati:” ntago nagize
amahirwe yo gutombola, ariko kuko batubwiye ko twese bizatugeraho, nizeye ko
nanjye nzayibona byanze bikunze.”
Bamwemu bahawe matora mu kiciro cya mbere |
Iki ni icyiciro cya kabiri cyo gufasha abagenerwabikorwa
kuryama heza kandi neza, kije gikurikira icyakibanjirije cyabaye mu umwaka
ushize. Iki gihe, abagenerwa bikorwa bahawe ibiryamirwa bari 8. Ibiryamirwa
bitangwa biba bigendanye n’ubushobozi bw’umuryango, ariko n’ubundi ku ntego
y’uko buri mugenerwabikorwa agerwaho akabasha kuryama neza kand heza.
Bamwe mu bana barashimira abagiraneza |
No comments:
Post a Comment