To restore hope in vulnerable kids who don’t access basic education and sports. ''Help me to help”
Nufashwa Yafasha Radio
Thursday, November 9, 2017
Monday, October 16, 2017
NUFASHWA YAFASHA MU GIKORWA CYO GUFASHA ABAGENERWABIKORWA BAYO KURYAMA HEZA
Umuryango nufashwa
yafasha wahaye abagenerwabikorwa bawo ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’isuku
bitandukanye, mu rwego kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’isukura.
Abagenerwabikorwa 15 bahawe ubiryamirwa (matelas), abandi bahabwa ibikoresho
by’isuku nk’amabase n’ibindi.
Ifoto mu itsinda igaragaza uburyo igikorwa cyasojwe |
Kuwa 6 taliki 14 ukwakira 2017, abagenerwabikorwa 15 b’umuryango
Nufashwa yafasha bahawe ibiryamirwa (matelas) baiihawe binyuze mu gikorwa cya
tombola gihurirwamo n’abadafite ibiryamirwa, kuko hari ababihawe mu cyiciro cya
mbere kandi intego akaba ari uko bose bagerwaho bakaryama heza. Umuyobozi
mukuru w’uyu muryango BUJYACYERA Jean Paul, ari nawe wawushinze, avuga ko
impamvu yo gukoresha tombola ari ukwirinda gutera ishyari mu bana no
kubasumbanisha, gusa bagasobanurirwa ko bose bazagerwaho ko utabonye
ikiryamirwa uyu munsi kizamugeraho mu bikorwa bitaha. Mu magambo ye, BUJYACYERA
yavuze ati :” Aba babibahawe binyuze muri
topmbola, ariko gahunda ihari ni uko buri mugenerwabikorwa wacu agerwaho
akaryama heza kandi neza. Dukoresha ubu buryo kugira ngo hatabaho impungenge
z’uburyo byakozwemo.”
Ababyeyi babana abri kuboha uduseke |
Iyi gahunda yo gusasira abagenerwa bikorwa ba NUFASHWA
YAFASHA imaze igihe itangiye, kandi bavuga ko ari nziza mu rwego rw’isuku.
Bamwe mu bahawe ibiryamirwa, bavuga ko byabashimishije, kuko benshi n’ubundi
batagiraga ibiryamirwa bijyanye n’igihe. Uyu ni umwe mu bashoboye gutombola
guhabwa matelas, yitwa Emmanuel, avuga ko ubu agiye kurushao kwitabira kugira
isuku, kuko ngo yararaga ku isaso ritameze neza rikoresheje ikirago. Emmanuel
mu magambo ye yagize ati :” Mu rugo
twaryamaga ku kirago bigatuma tutarara neza, ndetse wanatekerezaga ko
uriburyame ku kirago bikaguca intege zo kuba wanakaraba cyangwa ngo umese,
ariko ubu ngiye kujya nkaraba kugira ngo ntazanduza matelas yange igasaza
vuba.”
Imiryango y’aba bana ubundi iri mu miryango itishoboye, ku
buryo hafi ya bose barara ku byatsi cyangwa ibirago ku bafite amikoro
yisumbuye. Uyu yitwa BYIRINGIRO, we avuga ko ashimishijwe no kuba agiye ku
ryama kuri matela, dore ko ari ubwa mbere agiye kuyiraraho kuva yavuka nk’uko
abyivugira. Ati:”ndishimye cyane kuba
natomboye matelas, kuva navuka sindayiryamaho ubu ni ubwa mbere ngiye kurara
kuri matelas. Ngiye kujya nyigirira isuka nange nkarabe.”
Twegereye bamwe mu bana batabashije gutombola ibiryamirwa,
bavuga ko nta kibazo bafite kuko bijejwe ko bose bizabageraho. Uyu yitwa
RUKUNDO, aravuga ko yizeye neza ko byanze bikunze afite icyizere cyo kuzaryama
kuri matelas. Yagize ati:” ntago nagize
amahirwe yo gutombola, ariko kuko batubwiye ko twese bizatugeraho, nizeye ko
nanjye nzayibona byanze bikunze.”
Bamwemu bahawe matora mu kiciro cya mbere |
Iki ni icyiciro cya kabiri cyo gufasha abagenerwabikorwa
kuryama heza kandi neza, kije gikurikira icyakibanjirije cyabaye mu umwaka
ushize. Iki gihe, abagenerwa bikorwa bahawe ibiryamirwa bari 8. Ibiryamirwa
bitangwa biba bigendanye n’ubushobozi bw’umuryango, ariko n’ubundi ku ntego
y’uko buri mugenerwabikorwa agerwaho akabasha kuryama neza kand heza.
Bamwe mu bana barashimira abagiraneza |
Wednesday, September 20, 2017
NUFASHWA YAFASHA: Charity Event Invitation Letter
Dear Sir/Madam/Miss,
We are NUFASHWA YAFASHA Foundation and we are an organization that operates in order to provide everyday items to the needy and financially vulnerable children and their families. In order to do this, we hold events where certain groups and even individuals personally come and donate in order to help us with our cause.
On the upcoming month Saturday, October 14th 2017, we are going to hold another event where you can come and help us out in our cause. This time it is going to be an art exhibition where AGASEKE of their mothers is going to get sold.
Therefore, we are not asking for you to come and donate us everything without a reason; in fact, you can come join us in our cause and buy these AGASEKE in order to help us. Moreover, if you are willing to pay without buying any of these AGASEKE, then you can contact us on our personal number +250782268218.
It is to be reminded to you that the purpose of this event is to provide these children with the everyday necessities which they lack otherwise.
This event is going to take place in NUFASHWA YAFASHA HOUSE, located in Gatsibo District, NGARAMA Sector. It will be an honor to have you with us in this event and you can always invite as many people as you want.
Muraho neza! Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation, uramenyesha inshuti n’abagiraneza bawo ko ufite umunsi w’igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo. Iki gikorwa kizaba kuwa Gatandatu saa yine za mu gitondo I Ngarama mu Karere ka GATSIBO, aho uwo muryango ukorera kugeza ubu.
Hazamurikwa imirimo y’ubukorikori yakozwe n’ababyeyi babo bana yiganjemo AGASEKE. Ushoborakuzabaterainkunga ugura kuribyo bikoresho by’ubukorikoro…, hazaba hari gukina no kuganira n’abana, kubaremamo ikizere. Nawe watumira abandi benshi bashoboka. Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye.
Ku bindi bisobanuro wabariza kuri +250782268218
NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION
Tuesday, September 12, 2017
Umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION ukomeje gufasha abana batishoboye n'imiryango yabo
Ni mu gikorwa uyu muryango udaharanira inyungu NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION wise “Back to school”. Nk’uko ingengabihe ya minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibitangaza, igihembwe cya gatatu cy’amashuri kizatangira ku tariki ya 4 Kanama 2017, kirangire tariki ya 18 Ugushyingo 2017. Bivuze ko kizamara ibyumweru 14. Ni igikorwa abana (abagenerwabikorwa) b’uyu muryango bahawemo impano zitandukanye ariko ziganjemo ibikoresho by’ishuri nk’amakaye, amakaramu, ibikoresho by’isuku nk’amasabune, amasabune, amabase, ibikombe n’ibindi. Umwana yagiye ahabwa ibikoresho bijyanye n’umwaka yigamo kuva muwa mbere kugera muwa 6 w’amashuri abanza.
Mbere na nyuma uko abana bameze |
Imwe mu ntego zikomeye uyu muryango wubakiyeho, ni ugusubiza icyizere cy’ubuzima abana bari baragitakaje kubera ubuzima bubi babagamo, bagahabwa iby’ibanze mu buzima ndetse bakigirira icyizere bakanategura ejo habo hazaza. Ku bw’iki gikorwa, baba abana n’ababyeyi babo bavuga ko bishimiye ubu bufasha, ngo kuko hari igihe bitashobokaga. Uyu mwana yiga mu mwaka wa 6 w’amshuri abanza, yitwa MUKANSIGAYE Sandrine, avuga ko kuba abona ko hari abamuba hafi bituma yiga neza. mu magambo ye yagize ati:” Ubu nziga nta bibazo mfite by’amakaye n’amakaramu, kandi niyo byaza mfite icyizere ko nzabona ibindi nabyo ntabyansha intege. Icyo ngiye gukora ni ukwiga gusa, noneho nzaba nk’uwa 3 mu ishuri ndetse nkatsinda n’ikizamini cya leta, kuko mfite uburyo bwo kwitegura ntuje.”
Turwanya imirira mibi |
Sandrine yari yabaye uwa 6 mu gihembwe gishize cya 2, mu gihe ubwo yari agihabwa ibikoresho n’ababyeyi be yabaga muba 20, ibintu avuga ko byaterwaga n’uko yigagaga ahangayitse, cyane ko akenshi yajyaga kwiga nta bikoresho bihagije afite. Bimwe byashira nk’amakaye cyangwa amakaramu, akaba atizeye ko aza kubona ibindi. Ibi bikagira ingaruka ku musaruro we mu ishuri.
Guhabwa ibikoresh by’ibanze by’ishuri ni igikorwa baba ababyeyi n’abana bishimiye, ku rwego bavuga ko bizatuma n’ababyeyi babona umwanya wo gukora ibiteza ingo zabo imbere kuko batazongera guhangayikishwa n’itangira ry’amashuri y’abana babo. Benshi bavuga ko iminsi y’itangira yabahangayikishaga, kuko babaga bazi ko ari ibihe basabwa amafaranga Atari make, Atari yoroshye kuboneka bitewe n’ubukene. Ari nabyo byagiye biviramo abana bamwe guta amashuri. Uyu mubeyi yitwa MUKASHEMA Speciose, afite abana babiri yagombaga gushakira ibikoresho by’ishuri, avuga ko hari ubwo yabiburaga akabareka, kuko icyo yabaga yitayeho cyane ari ibitunga urugo, ariko ubu aravuga ko no mu rugo bigiye kugenda neza kuko umwanya yafataga aca inshuro ashaka amakaye azajya awukoresha ashaka ibitunga urugo. Yagize ati:”Byihorere ntabyo uzi! Itangira ry’abanyeshuri ni ibihe bitabaga byoroshye, iyo natekerezaga amakaye gusa y’aba bana, nataga umutwe, nabona bindenze nkahitamo kubyihorera nkituriza, ku buryo hari n’uwahagariste ishuru kugeza muje kumumfashiriza. Ibyo byarampangayikishaga nkabura n’imbaraga zo kujya gushaka ibyo kurya, ariko ubu ndakeka ibyo byose bikemutse kuva numva ko abana banjye nta kibazo cy’ibikoresho bazagira. Ubu najye ngiye kwita ku rugo rwange noneho “
Tubaha ibikoresho by'ishuri |
Ernest Munyaneza/ Volunteer activist at NYF
Nyuma y’imyaka 3, abagenerwabikorwa b’umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION hari aho bamaze kugera
Bamwe
mu babyei n’abana bibumbiye mu muryango nufashwa yafasha foundation, mu karere
ka gatsibo umurenge wa Ngarama baravuga ko igihe bamaranye n’uyu muryango hari
aho wabakuye n’aho umaze kubageza, cyane cyane binyuze muri cooperative
bahuriyemo “Agaseke k’amahoro”
Cooperative agaseke
k’amahoro, iherereye mu karere ka gatsbo umurenge wa Ngarama ho mu ntara
y’iburasirazuba, ihuriyemo ababyeyi bagera kuri 25, bakaba n’ababyei b’abana
bafashwa na NUFASHWA YAFASHA, batoranijwe nk’abatishoboye bagomba gufashwa
n’umuryango. Bakora ubukorikori butandukanye nko kuboha uduseke, tugashakirwa
amasoko tukagurishwa bityo cooperative n’abanyamuryango bayo bakabasha kwiteza
imbere.
Binyuze muri iki gikorwa,
baravuga ko ubucuruzi bw’uduseke n’ubwo butagnda neza, ariko ko butuma umutungo
wabo muri banki uzamuka buhoro buhoro. Aba babyeyi bavuga ko bashobora kuboha
uduseke byibuze uduseke 20 mu
cyumweru igihe ntawahuye n’ibibazo nk’uburwayi cyangwa ibindi byamubuza
kwitabira ibikorwa bya koperative. Baterana buri wa kane w’icyumweru,
bagahurira mu bikorwa bifitiye cooperative akamaro, indi minsi bakajya mu
mirimo iteza ingo zabo imbere nk’ubuhinzi, gukorera amafaranga n’ibindi.
Kwishyira hamwe ni uburyo
bavuga ko babona bwabafashije, kuko ngo ntawagira ikibazo ari hamwe n’abandi.
Mu mikorere ya koperative, biteganyijwe ko ugize ikibazo ifitiye ubushobozi bwo
gukemura bamufasha akagurizwa amafaranga akazayishyura nyuma. Umwe mu banyamuryango
ba cooperative agaseke k’amahoro witwa Ngeneroza avuga ko atatezuka kuri iyi
cooperative kuko yamugobotse aho yari yashobewe. Ati: “Mana yange! Ihinga rishize nari nabuze imboto yo gutera, Abo
twadikiranije hariya hepfo barahinze barinda batera nge ntaranahinga kubera ko
sinashoboraga guhinga ntazi aho nzakura imbuto, sinzi uko nigiriye yo kwitabaza
koperative, banguriza amafaranga mpita ngura imbuto bucya nange mpinga
nk’abandi.”
Agatabo ko kwizigamira mu murenge SACCO ka cooperative AGASEKE K'AMAHORO
Uyu kimwe n’abandi bavuga
ko badateze kwitandukanye, ko uburyo babona imbaraga bari hamwe bituma bakora
cyane. Aba ni abaturage babagaho nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bafite, I
Ngarama ho mu karere ka gatsibo, ni abaturage bari babayeho mu bukene, ariko
ngo kuva bibumbira hamwe barabona ko bagenda basohoka mu bukene umunsi ku
munsi. Baboha uduseke dutandukanye mu ngano n’imitako bitandukanye n’ubundi. Ubu
mu bubiko bwa koperative harabarurwa uduseke dusaga 100 twose dushakirwa isoko.
Perezida wa cooperative agaseke k’amahoro, avuga ko amasoko ku bikoresho byabo
ari imwe mu mbogamizi zikomeye bafite. UWIMANA Felicite ati :” abantu cyane cyane abanyarwanda ntago
bitabira kugura uduseke. Usanga tugurwa n’abantu twavuga ko bafite amikoro ari
hejuru, kuko akenshi tugurirwa n’abashyitsi badusura bavuye kure. Tubonye isoko
ry’ibyo dukora, twaba dutandukanye n’ubukene by’iteka.”
Kuva binjiye muri uyu
muryango, bavuga ko n’ubundi ubuzima bwabo bwahindutse bigaragara, nubwo hakiri
urugendo rwo gukora. Gusa bavuga ko ubuzima bwabo muri iyi minsi butandukanye
n’ubwo bahozemo. Uwitwa MUSANABERA avuga ko ubu hari byinshi atishobozaga mu
rugo ubu asigaye yikorera bijyanye no kwita ku rugo rwe. Mu magambo ye aragira
ati:” Mbere byari bikomeye mu rugo,
sinashoboraga kwigurira igitenge, nk’uko mu bizi umugore agomba kuba asa neza
mu bandi, ariko mbere sinabishoboraga. Gusa
kuva aho tugiriye muri iyi cooperative, yashinzwe na nufashwa yafasha, ubu
ndambara nkajya mu bandi da! Kandi nkaba ngaragara neza, abana bange nabo nta
kibazo bafite.”
Ibi nibikorwa cooperative ikora
Kwishyira hamwe bavuga ko
usibye inyungu z’amafaranga, ngo binabagirira akamaro kuko ari nawo mwanya
abakorerabushake ba NUFASHWA YAFASHA baza kubigisha gahunda zitandukanye
zibateza imbere nko kwimakaza umuco w’isuku, ubuzima bw’imyororokere no
kuboneza urubyaro, uruhare rwabo mu terambere ryabo, ingo zabo n’iry’igihugu
muri rusange. kuboha agaseke ni umushinga iyi koperative ivuga ko izawubyazamo
ibikorwa binini, bakava ku kuboha uduseke gusa bakongeraho n’ubuhinzi bwa
kujyambere, aho muri gahunda za koperative biteganyijwe ko bazakora ubuhinzi
bw’imboga ku buso buhujwe nk’uko gahunda ya leta yo guhuza ubutaka ibiteganya.
Coperative agaseke
k’amahoro igizwe n’abanyamuryango b’abagore 25 b’ababyeyi b’abana
b’abagenerwabikorwa b’uyu muryango, bose batoranijwe nk’abatishoboye bari
babayeho mu buzima butari bwiza kandi bugoranye, aho batabashaga no kwigurira
isabune yo kumesa cyangwa koga. Kubona ibyo kurya byo byari ikibazo gikomeye
muri myinshi muri iyi miryango.
Ernest MUNYANEZA/Volunteer activist at NYF
Subscribe to:
Posts (Atom)