Nufashwa Yafasha Radio

Thursday, January 4, 2018

Umwaka wa 2017 urangiye umuryango NUFASHWA YAFASHA Foundation uhagaze he?

Umuryango NUFASHWA YAFASHA Foundation washinzwe n'umunyamakuru wa ISANGO STAR urangije uhagze neza mu bikorwa byo kuzamura imibereho yabagenerwabikorwa bawo. Uyu muryango ufasha abana batishoboye n'imiryango yabo, abana bagera kuri 50 n'ababyeyi babo basanga 20 bibumbiye muri cooperative AGASEKE K'AMAHORO (A.K) ubu barishimira aho uyu muryango ubagejeje n'ubo hagikenewe ubufasha mu kuzamuraimibereho yabo.

Bimwe mu bikorwa byakozwe muri uyu mwaka;

1. Abana bose babonye ibikoresho by'ishuri

2. Habayeho ibikorwa byo gusangira n'abana mu bihe bitandukanye

3. Habayeho ibikorwa byo kuvuza umwana wari urwaye ibisebe ku bufatanye n'abagiraneza b'umuryango .




4. Hashyizweho AGASEKE K'AMAHORO (A.K) kgizwe n'ababyeyi babana dufasha,babumbwirwa mu ishyirahamwe baboha uduseke bakanizigama buri cyumweru kuri konti yo kwizigamira mu murenge SACCO NGARAMA, ibi byatumwe habaho ko ababyeyi bagira uruhare mu burere bw'abana babo, bitoramo abayobozi babahagarariye.



5.  Hongerewe imbaraga mu isomero, kongera ibitabo n'umubare wabagana isomere.

6. Hashinzwe itorero ribyina gakondo ku bakobwa ndetse n'ikipe y'umupira w'amaguru ku bahungu y'umuryango NUFASHWA YAFASHA Foundation


7.  Uwashinze umuryango NUFASHWA YAFASHA (BUJYACYERA Jean Paul) yaje muri 35 bintashyikirwa mu bagiriye umuryango mugari community atuyemo akamaro mu bikorwa 2017 bitegura na MinYouth n'IMBUTO FOUNDATION


8. Twatangije (inzu yubudozi) atariye yo kudoda, izajya ifasha kudoda/gusona uniformes zabana n'imyambaro yabo ku nkunga y'imashini idoda twahawe n'IZUBA CLOTHING.


9. Ubu dufite abana bagera ku munani basoje amashuri abanza biteguye kujya mu mashuriyisumbuye ( nabo tuzagumya kubafasha no kubakorera ubuvugizi)

10. Kongera gusubukura gahunda ya penpal programu mu rwego rwo guhuza abagiraneza n'abagenerwabikowa bacu.


11. Twateje imbere ibikorwa by'ubukorerabushake ku buryo ibikorwa byinshi byaabaga imbaraga z'amaboko, twabifashijwemo n'abakorerabushake bacu.

12. Twatanze ibiryamirwa matera zigera kuri 20 ku bagenerwabikorwa bacu bamwe n'abandi mu mwaka wa 2018



Tugasoza tumenyesha ko dufite igikorwa cy'urukundo tliki 20 Mutarama 2018

NYF BACK TO SCHOOL EVENT 
Higanjemo abana babakobwa bato. Mu Rwanda hari ikibazo cyabana baterwa inda bakiri bato imyaka 14, 15,16, 17,18... Twe twumva tutabacutsa kuko bakeneye ko twababa hafi bige biteze imbere nimiryango yabo. Tufite igikorwa cyo kubafasha gusubira mu ishuli taliki 20/01/2018
Higanjemo abana babakobwa bato. Mu Rwanda hari ikibazo cyabana baterwa inda bakiri bato imyaka 14, 15,16, 17,18... Twe twumva tutabacutsa kuko bakeneye ko twababa hafi bige biteze imbere nimiryango yabo. Tufite igikorwa cyo kubafasha gusubira mu ishuli taliki 20/01/2018

Uwifuza gufasha aba bana abinyujije mu muryango Nufashwa Yafasha yabariza kuri +250782268218 ( iboneka kuri whatsapp) cyangwa 

Email:nufashwayafashafoundation@gmail.com


SANGIZA ABANDI UBU BUTUMWA!



Kanda hano ukurikire filime mbarankuru yagaragazaga ibikorwa umuryango NUFASHWA YAFASHA Foundation wagezeho kuva watangira.
Filime mbarankuru ya Nufashwa Yafasha Foundation : My community, My responsibility



No comments:

Post a Comment