Nufashwa Yafasha Radio

Wednesday, June 6, 2018

Igikorwa cy'urukundo cy'umuryango NUFASHWA YAFASHA Foundation cya taliki 4 Kamena 2018

(Itsinda ry'abagore AGASEEKE K'AMAHORO)
Kuri uyu wambere Nufashwa Yafasha Foundation, twakoze igikorwa ngaruka kwezi cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo. Igikorwa cyabereye mu murenge wa Ngarama ,Akarere ka Gatsibo ,mu ntara y’i Burasirazuba . Kuri iyi nshuro hakaba haratanzwe ibikoresho by’ishuli ku bana batishoboye barenga 60 bo mu kigo cy’amashuri abanza cya NYARUBUNGO Primary School.Hakaba haragiyeho namasezerano yimikoranire irambye hagati y'impande zombi.
Abana mu kigo cy'amashuri abanza NYARUBUNGO 
Kuri uyu munsi hanasuwe kandi itsinda ryabagore (AGASEKE K’AMAHORO) basanzwe bafite abana babagenerwabikorwa. Iri tsinda ry’iganjemo abagore bahoze basabiriza abandi baca inshuro, kuri ubu bavugako bamaze kwiteza imbere babinyujije ku nama bahabwa nuyu muryango, kwizigamira, kuboha agaseke,… kuburyo bibafasha kurasa ku ntego. Bati nubwo hakiri imbogamizi zo kubona isoko ry’agaseke biza gake gake ariko ubu ntiduhagaze nabi. Turasaba ko tubonye umugiraneza yadushyigikira byatugirira akamaro. Dushimiye buri wese witanze ngo iki gikorwa kigende neza.
Umuyobozi ahamagara abana bo gufasha
Uwifuza ibindi bisonanuro no gutera inkunga uyu muryango yabariza kuri +250782268218 iboneka no kuri whtsapp ndetse no gusura urubuga rw’umuryango www.nufashwayafasha.org
Kora share mu rwego rwo kudushyigikira.
Ababyeyi bizihiwe bari kuboha

No comments:

Post a Comment