Nufashwa Yafasha Radio

Monday, October 16, 2017

NUFASHWA YAFASHA MU GIKORWA CYO GUFASHA ABAGENERWABIKORWA BAYO KURYAMA HEZA

Umuryango nufashwa yafasha wahaye abagenerwabikorwa bawo ibiryamirwa n’ibindi bikoresho by’isuku bitandukanye, mu rwego kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’isukura. Abagenerwabikorwa 15 bahawe ubiryamirwa (matelas), abandi bahabwa ibikoresho by’isuku nk’amabase n’ibindi.

Ifoto mu itsinda igaragaza uburyo igikorwa cyasojwe


Kuwa 6 taliki 14 ukwakira 2017, abagenerwabikorwa 15 b’umuryango Nufashwa yafasha bahawe ibiryamirwa (matelas) baiihawe binyuze mu gikorwa cya tombola gihurirwamo n’abadafite ibiryamirwa, kuko hari ababihawe mu cyiciro cya mbere kandi intego akaba ari uko bose bagerwaho bakaryama heza. Umuyobozi mukuru w’uyu muryango BUJYACYERA Jean Paul, ari nawe wawushinze, avuga ko impamvu yo gukoresha tombola ari ukwirinda gutera ishyari mu bana no kubasumbanisha, gusa bagasobanurirwa ko bose bazagerwaho ko utabonye ikiryamirwa uyu munsi kizamugeraho mu bikorwa bitaha. Mu magambo ye, BUJYACYERA yavuze ati :” Aba babibahawe binyuze muri topmbola, ariko gahunda ihari ni uko buri mugenerwabikorwa wacu agerwaho akaryama heza kandi neza. Dukoresha ubu buryo kugira ngo hatabaho impungenge z’uburyo byakozwemo.” 
Ababyeyi babana abri kuboha uduseke


Iyi gahunda yo gusasira abagenerwa bikorwa ba NUFASHWA YAFASHA imaze igihe itangiye, kandi bavuga ko ari nziza mu rwego rw’isuku. Bamwe mu bahawe ibiryamirwa, bavuga ko byabashimishije, kuko benshi n’ubundi batagiraga ibiryamirwa bijyanye n’igihe. Uyu ni umwe mu bashoboye gutombola guhabwa matelas, yitwa Emmanuel, avuga ko ubu agiye kurushao kwitabira kugira isuku, kuko ngo yararaga ku isaso ritameze neza rikoresheje ikirago. Emmanuel mu magambo ye yagize ati :” Mu rugo twaryamaga ku kirago bigatuma tutarara neza, ndetse wanatekerezaga ko uriburyame ku kirago bikaguca intege zo kuba wanakaraba cyangwa ngo umese, ariko ubu ngiye kujya nkaraba kugira ngo ntazanduza matelas yange igasaza vuba.”

Imiryango y’aba bana ubundi iri mu miryango itishoboye, ku buryo hafi ya bose barara ku byatsi cyangwa ibirago ku bafite amikoro yisumbuye. Uyu yitwa BYIRINGIRO, we avuga ko ashimishijwe no kuba agiye ku ryama kuri matela, dore ko ari ubwa mbere agiye kuyiraraho kuva yavuka nk’uko abyivugira. Ati:”ndishimye cyane kuba natomboye matelas, kuva navuka sindayiryamaho ubu ni ubwa mbere ngiye kurara kuri matelas. Ngiye kujya nyigirira isuka nange nkarabe.”
Twegereye bamwe mu bana batabashije gutombola ibiryamirwa, bavuga ko nta kibazo bafite kuko bijejwe ko bose bizabageraho. Uyu yitwa RUKUNDO, aravuga ko yizeye neza ko byanze bikunze afite icyizere cyo kuzaryama kuri matelas. Yagize ati:” ntago nagize amahirwe yo gutombola, ariko kuko batubwiye ko twese bizatugeraho, nizeye ko nanjye nzayibona byanze bikunze.”
Bamwemu bahawe matora mu kiciro cya mbere



Iki ni icyiciro cya kabiri cyo gufasha abagenerwabikorwa kuryama heza kandi neza, kije gikurikira icyakibanjirije cyabaye mu umwaka ushize. Iki gihe, abagenerwa bikorwa bahawe ibiryamirwa bari 8. Ibiryamirwa bitangwa biba bigendanye n’ubushobozi bw’umuryango, ariko n’ubundi ku ntego y’uko buri mugenerwabikorwa agerwaho akabasha kuryama neza kand heza. 
Bamwe mu bana barashimira abagiraneza

Wednesday, September 20, 2017

NUFASHWA YAFASHA: Charity Event Invitation Letter


Dear Sir/Madam/Miss,

We are NUFASHWA YAFASHA Foundation and we are an organization that operates in order to provide everyday items to the needy and financially vulnerable children and their families. In order to do this, we hold events where certain groups and even individuals personally come and donate in order to help us with our cause.
On the upcoming month Saturday, October 14th 2017, we are going to hold another event where you can come and help us out in our cause. This time it is going to be an art exhibition where AGASEKE of their mothers is going to get sold.

Therefore, we are not asking for you to come and donate us everything without a reason; in fact, you can come join us in our cause and buy these AGASEKE in order to help us. Moreover, if you are willing to pay without buying any of these AGASEKE, then you can contact us on our personal number +250782268218.
It is to be reminded to you that the purpose of this event is to provide these children with the everyday necessities which they lack otherwise.


This event is going to take place in NUFASHWA YAFASHA HOUSE, located in Gatsibo District, NGARAMA Sector. It will be an honor to have you with us in this event and you can always invite as many people as you want.


Muraho neza! Umuryango Nufashwa Yafasha Foundation, uramenyesha inshuti n’abagiraneza bawo ko ufite umunsi w’igikorwa cy’urukundo cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo. Iki gikorwa kizaba kuwa Gatandatu saa yine za mu gitondo I Ngarama mu Karere ka GATSIBO, aho uwo muryango ukorera kugeza ubu.
Hazamurikwa imirimo y’ubukorikori yakozwe n’ababyeyi babo bana yiganjemo AGASEKE. Ushoborakuzabaterainkunga ugura kuribyo bikoresho by’ubukorikoro…, hazaba hari gukina no kuganira n’abana, kubaremamo ikizere. Nawe watumira abandi benshi bashoboka. Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye.


Ku bindi bisobanuro wabariza kuri +250782268218


NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION

Tuesday, September 12, 2017

Umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION ukomeje gufasha abana batishoboye n'imiryango yabo

Ni mu gikorwa uyu muryango udaharanira inyungu NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION wise “Back to school”. Nk’uko ingengabihe ya minisiteri y’uburezi mu Rwanda ibitangaza, igihembwe cya gatatu cy’amashuri kizatangira ku tariki ya 4 Kanama 2017, kirangire tariki ya 18 Ugushyingo 2017. Bivuze ko kizamara ibyumweru 14. Ni igikorwa abana (abagenerwabikorwa) b’uyu muryango bahawemo impano zitandukanye ariko ziganjemo ibikoresho by’ishuri nk’amakaye, amakaramu, ibikoresho by’isuku nk’amasabune, amasabune, amabase, ibikombe n’ibindi.  Umwana yagiye ahabwa ibikoresho bijyanye n’umwaka yigamo kuva muwa mbere kugera muwa 6 w’amashuri abanza.
Mbere na nyuma uko abana bameze
Imwe mu ntego zikomeye uyu muryango wubakiyeho, ni ugusubiza icyizere cy’ubuzima abana bari baragitakaje kubera ubuzima bubi babagamo, bagahabwa iby’ibanze mu buzima ndetse bakigirira icyizere bakanategura ejo habo hazaza. Ku bw’iki gikorwa, baba abana n’ababyeyi babo bavuga ko bishimiye ubu bufasha, ngo kuko hari igihe bitashobokaga. Uyu mwana yiga mu mwaka wa 6 w’amshuri abanza, yitwa MUKANSIGAYE Sandrine, avuga ko kuba abona ko hari abamuba hafi bituma yiga neza. mu magambo ye yagize ati:” Ubu nziga nta bibazo mfite by’amakaye n’amakaramu, kandi niyo byaza mfite icyizere ko nzabona ibindi nabyo ntabyansha intege. Icyo ngiye gukora ni ukwiga gusa, noneho nzaba nk’uwa 3 mu ishuri ndetse nkatsinda n’ikizamini cya leta, kuko mfite uburyo bwo kwitegura ntuje.”

Turwanya imirira mibi
Sandrine yari yabaye uwa 6 mu gihembwe gishize cya 2, mu gihe ubwo yari agihabwa ibikoresho n’ababyeyi be yabaga muba 20, ibintu avuga ko byaterwaga n’uko yigagaga ahangayitse, cyane ko akenshi yajyaga kwiga nta bikoresho bihagije afite. Bimwe byashira nk’amakaye cyangwa amakaramu, akaba atizeye ko aza kubona ibindi. Ibi bikagira ingaruka ku musaruro we mu ishuri.
Guhabwa ibikoresh by’ibanze by’ishuri ni igikorwa baba ababyeyi n’abana bishimiye, ku rwego bavuga ko bizatuma n’ababyeyi babona umwanya wo gukora ibiteza ingo zabo imbere kuko batazongera guhangayikishwa n’itangira ry’amashuri y’abana babo. Benshi bavuga ko iminsi y’itangira yabahangayikishaga, kuko babaga bazi ko ari ibihe basabwa amafaranga Atari make, Atari yoroshye kuboneka bitewe n’ubukene. Ari nabyo byagiye biviramo abana bamwe guta amashuri. Uyu mubeyi yitwa MUKASHEMA Speciose,  afite abana babiri yagombaga gushakira ibikoresho by’ishuri, avuga ko hari ubwo yabiburaga akabareka, kuko icyo yabaga yitayeho cyane ari ibitunga urugo, ariko ubu aravuga ko no mu rugo bigiye kugenda neza kuko umwanya yafataga aca inshuro ashaka amakaye azajya awukoresha ashaka ibitunga urugo. Yagize ati:”Byihorere ntabyo uzi! Itangira ry’abanyeshuri ni ibihe bitabaga byoroshye, iyo natekerezaga amakaye gusa y’aba bana, nataga umutwe, nabona bindenze nkahitamo kubyihorera nkituriza, ku buryo hari n’uwahagariste ishuru kugeza muje kumumfashiriza. Ibyo byarampangayikishaga nkabura n’imbaraga zo kujya gushaka ibyo kurya, ariko ubu ndakeka ibyo byose bikemutse kuva numva ko abana banjye nta kibazo cy’ibikoresho bazagira. Ubu najye ngiye kwita ku rugo rwange noneho “
Borojwe amatungo magufi 

Umuryango nufashwa yafasha foundation uvuga ko na nyuma yo kubaha ibi bikoresho uzajya ubakurikiranira hafi mu mashuri bigamo ngo barebe nib nta bibazo bafite ko biga neza, ku buryo n’ibindi byavuka byashakirwa umuti. NUFASHWA YAFASHA ubu ifasha abana bagera kuri 50, bo mu kigero cyo hagati y’imyaka 5 na 18 bakomoka mu miryango itishoboye, n’ababyeyi babo bagera kuri 25, hagamijwe kubasubiza uburenganzira bari barambuwe n’ubukene bwatumye batakaza uburenganzira bwabo bw’ibanze nko kwiga, kubaho neza n’ibindi, aho uyu muryango uteganya ko byibuze babona uburezi bw’ibanze bigendanye n’ubushobozi bwawo.

Tubaha ibikoresho by'ishuri



Ernest Munyaneza/ Volunteer activist at NYF

Nyuma y’imyaka 3, abagenerwabikorwa b’umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION hari aho bamaze kugera

Bamwe mu babyei n’abana bibumbiye mu muryango nufashwa yafasha foundation, mu karere ka gatsibo umurenge wa Ngarama baravuga ko igihe bamaranye n’uyu muryango hari aho wabakuye n’aho umaze kubageza, cyane cyane binyuze muri cooperative bahuriyemo “Agaseke k’amahoro”



Cooperative agaseke k’amahoro, iherereye mu karere ka gatsbo umurenge wa Ngarama ho mu ntara y’iburasirazuba, ihuriyemo ababyeyi bagera kuri 25, bakaba n’ababyei b’abana bafashwa na NUFASHWA YAFASHA, batoranijwe nk’abatishoboye bagomba gufashwa n’umuryango. Bakora ubukorikori butandukanye nko kuboha uduseke, tugashakirwa amasoko tukagurishwa bityo cooperative n’abanyamuryango bayo bakabasha kwiteza imbere.
Binyuze muri iki gikorwa, baravuga ko ubucuruzi bw’uduseke n’ubwo butagnda neza, ariko ko butuma umutungo wabo muri banki uzamuka buhoro buhoro. Aba babyeyi bavuga ko bashobora kuboha uduseke byibuze uduseke 20 mu cyumweru igihe ntawahuye n’ibibazo nk’uburwayi cyangwa ibindi byamubuza kwitabira ibikorwa bya koperative. Baterana buri wa kane w’icyumweru, bagahurira mu bikorwa bifitiye cooperative akamaro, indi minsi bakajya mu mirimo iteza ingo zabo imbere nk’ubuhinzi, gukorera amafaranga n’ibindi.

Kwishyira hamwe ni uburyo bavuga ko babona bwabafashije, kuko ngo ntawagira ikibazo ari hamwe n’abandi. Mu mikorere ya koperative, biteganyijwe ko ugize ikibazo ifitiye ubushobozi bwo gukemura bamufasha akagurizwa amafaranga akazayishyura nyuma. Umwe mu banyamuryango ba cooperative agaseke k’amahoro witwa Ngeneroza avuga ko atatezuka kuri iyi cooperative kuko yamugobotse aho yari yashobewe. Ati: “Mana yange! Ihinga rishize nari nabuze imboto yo gutera, Abo twadikiranije hariya hepfo barahinze barinda batera nge ntaranahinga kubera ko sinashoboraga guhinga ntazi aho nzakura imbuto, sinzi uko nigiriye yo kwitabaza koperative, banguriza amafaranga mpita ngura imbuto bucya nange mpinga nk’abandi.”


Agatabo ko kwizigamira mu murenge SACCO ka cooperative AGASEKE K'AMAHORO

Uyu kimwe n’abandi bavuga ko badateze kwitandukanye, ko uburyo babona imbaraga bari hamwe bituma bakora cyane. Aba ni abaturage babagaho nta cyizere cy’ubuzima bw’ejo hazaza bafite, I Ngarama ho mu karere ka gatsibo, ni abaturage bari babayeho mu bukene, ariko ngo kuva bibumbira hamwe barabona ko bagenda basohoka mu bukene umunsi ku munsi. Baboha uduseke dutandukanye mu ngano n’imitako bitandukanye n’ubundi. Ubu mu bubiko bwa koperative harabarurwa uduseke dusaga 100 twose dushakirwa isoko. Perezida wa cooperative agaseke k’amahoro, avuga ko amasoko ku bikoresho byabo ari imwe mu mbogamizi zikomeye bafite. UWIMANA Felicite ati :” abantu cyane cyane abanyarwanda ntago bitabira kugura uduseke. Usanga tugurwa n’abantu twavuga ko bafite amikoro ari hejuru, kuko akenshi tugurirwa n’abashyitsi badusura bavuye kure. Tubonye isoko ry’ibyo dukora, twaba dutandukanye n’ubukene by’iteka.”

Kuva binjiye muri uyu muryango, bavuga ko n’ubundi ubuzima bwabo bwahindutse bigaragara, nubwo hakiri urugendo rwo gukora. Gusa bavuga ko ubuzima bwabo muri iyi minsi butandukanye n’ubwo bahozemo. Uwitwa MUSANABERA avuga ko ubu hari byinshi atishobozaga mu rugo ubu asigaye yikorera bijyanye no kwita ku rugo rwe. Mu magambo ye aragira ati:” Mbere byari bikomeye mu rugo, sinashoboraga kwigurira igitenge, nk’uko mu bizi umugore agomba kuba asa neza mu bandi, ariko  mbere sinabishoboraga. Gusa kuva aho tugiriye muri iyi cooperative, yashinzwe na nufashwa yafasha, ubu ndambara nkajya mu bandi da! Kandi nkaba ngaragara neza, abana bange nabo nta kibazo bafite.”


Ibi nibikorwa cooperative ikora 
Kwishyira hamwe bavuga ko usibye inyungu z’amafaranga, ngo binabagirira akamaro kuko ari nawo mwanya abakorerabushake ba NUFASHWA YAFASHA baza kubigisha gahunda zitandukanye zibateza imbere nko kwimakaza umuco w’isuku, ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, uruhare rwabo mu terambere ryabo, ingo zabo n’iry’igihugu muri rusange. kuboha agaseke ni umushinga iyi koperative ivuga ko izawubyazamo ibikorwa binini, bakava ku kuboha uduseke gusa bakongeraho n’ubuhinzi bwa kujyambere, aho muri gahunda za koperative biteganyijwe ko bazakora ubuhinzi bw’imboga ku buso buhujwe nk’uko gahunda ya leta yo guhuza ubutaka ibiteganya.
Coperative agaseke k’amahoro igizwe n’abanyamuryango b’abagore 25 b’ababyeyi b’abana b’abagenerwabikorwa b’uyu muryango, bose batoranijwe nk’abatishoboye bari babayeho mu buzima butari bwiza kandi bugoranye, aho batabashaga no kwigurira isabune yo kumesa cyangwa koga. Kubona ibyo kurya byo byari ikibazo gikomeye muri myinshi muri iyi miryango.


Ernest MUNYANEZA/Volunteer activist at NYF

Sunday, May 15, 2016

IMYANZURO Y’INAMA Y’UMURYANGO NUFASHWA YAFASHA KUWA 8 GICURASI 2016


NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) ni umuryango ugamije gukusanya inkunga, kuzicunga neza, no kuzikoresha neza mu bikorwa by’ubugiraneza byubaka igihugu mu rwego rwo gushyiraho ikigega cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo, barimo imfubyi, abana babayeho nabi mu buzima bubi, abafite ubumuga n’abandi. NYF ibakorera ubuvugizi, ikabaha uburere bwiza bufite ireme kandi buhamye mu rwego rwo kubategurira ejo hazaza heza.

Nk’ukobisanzwe, umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) ugira inama rusange mu rwego rwo gusuzuma imikorere y’umuryango no gutegura ibikorwa, duhanahana ibitekerezo.

Tugerayo tugasura iyi miryango

(Umuryango w'UWAMURERA Claudine, umwe mu miryango dufasha)

Inama yatangiye isuzuma kumyanzuro y’inama iherukayo kuwa 28 Gashyantare 2016, ahotwasanze ko ibikorwa twaritwihaye gukora byagezweho uretse isomer ritarabasha gutangizwa.

Inama yo kuwa 8 Gicurasi 2016 yafashe imyanzuro ikurikira:
ü Kwishyura inzu y’isomerorya NUFASHWA YAFASHA, bimaze kugaragara ko iryosomero ryadufasha byinshi nko kuzamura ireme ry’uburezi kubana ndetse byumwihariko no kuzahakirira abashyitsi bazadusura vuba, kubahaba office ya Foundation,ibyobyose twasanze aribyo isomer rizadufasha. Tuka batwaremejeko twakomeza kwigomwa mu buryo bushoboka bwose iryosomero rigashyirwaho.


ü Imyiteguro yo kwakira abashyitsi bazatugenderera aribo AIRTEL RWANDA mu gikorwacyabo cya “IMIKA UBUMUNTU”, Save the children Rwanda. Aha twemeje kotugomba gushyira imbaraga mu gusuzuma neza uko ibikorwa by’ubworozi bwabagenerwabikorwa byifashe, dusuzuma neza niba amatungo uko twayabahaye niba bose bacyiyafite. Muri urwo rwego rwo kwakira abashyitsi, tukanifuza ko ababyeyi babana bazagira uruhare mu kutwakirira abashyitsi ndetse bakabagezaho imbogamizi abana babo bahura nazo mu myigireyabo.

ü Gukorera abana ubuvugizi ndetsena Foundation, aha twasuzumye imikorere yazimwe muri group zo kumbuga nkoranyambaga umuryango NUFASHWA YAFASHA ukoresha, cyane cyane whatsapp ahotwemeje ko tugombagushyira imbaraga kungingo nyamukuru ihaduhuriza, bityo tukaba twarifuje ko hajya habaho nibiganirompaka(debate) kubyerekeye no gufasha abana batishoboye cg se uburyo bwo gufasha muri rusange, gusangiraubuhamyabwabamwebafashijwekukoharibenshibabufitemuritwe, inkuruzerekeyegufashatwagiyedusomaahantuhatandukanye, harinabenshibataziimiberehoy’abanabo mu cyarobitewenahobavukiye( mu mahanga, imiryangoyifashije……) abo bosetwemejekotugombakubasobanuriraukoubuzimabw’abanabo mu cyarobwifashe.


ü Igikorwacyokuguraimipira( T-Shirt)y’umuryango NUFASHWA YAFASHA Foundation, nkuko twabivuzeho kenshi ndetse tukabona kobyazadufasha no kumenyekanisha ibikorwa byubugiraneza by’umuryango NYF, twemeje ko byihuse kubifuza iyo mipira kobageza contribution yabo kubotwashinze icyogi korwa aribo ( NYIRANGENDAHIMANA Theosnestine na Jean Lambert M.CYUZUZO( Lambo ). Tukabatwarashyizeho itariki ntarengwa (deadline) ni ………………igiciro cy’umupira twafasheni 5000Frw.


Umwe mu miryango dufasha utishoboye


ü Ishirwahorya clubs za NYF mu bigo bitandukanye byamashuri y’isumbuye, tukaba twaremeje ko mu ntangiriro byihuse hazabaho gufungura imwe muri club yo mu kigo kibarizwa i MASAKA tubifashijwemo n’umwe mu banyeshuri bahiga (Henry), bityo hagati yabo nabo bakajyabafashanya kuko sikobose baba bafite amikoro amwe.

ü Guhemba abana bazaba baritwayeneza mu mwaka w’amashuriwa 2016, hakazabaho kubatembereza mu murwa mukuru w’igihugu cyacu( KIGALI ) ndetse hakabaho no kwishimana nabo mu rwego rwo kubaha imbaraga (motivation), bityo tukaba twarasanze ko bizafasha foundation kugira abana babahanga kandi bafite icyerekezo cy’ejohazaza. Hagati aho twifuje ko nabanyamuryango hazaba umuhuro tugahura tukamenyana birushijeho.


ü Igikorwa cyo gufasha abana batishoboye Miss UHAGARARIYE INTARA Y’ UBURENGERAZUBA yifuje koyakorana n’umuryango NUFASHWA YAFASHA, twemeje kotuzafasha umwe mu miryangoy’abana b’imfubyi bababatuye mu nyengeroz’umujyi wa Kigali batishoboye, tukazamenyeshwa itariki vuba ndetse nibyo tuzabafasha.


UTUNTU N’UTUNDI:

Dore iminsi mpuzamahanga ya vuba aha ijyanye n’ibikorwa dukora:
25 mai : Journée Mondiale des enfants disparus ( Umunsi Isi izirikana abana baburiwe irengero)
28 mai : Journée Internationale d'action pour la santé des femmes (Umunsi mpuzamahanga wo kurengera ubuzima bw’umugore)
4 juin : Journée Internationale des enfants victimes innocentes d'agression ( Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ry’abana b’inzirakarengane)
12 juin : Journée Mondiale contre le travail des enfants ( Umunsi isi izirikana imirimo ikoreshwa abana)
16 juin : Journée Mondiale de l'enfant Africain ( Umunsi w’umwana w’umunyafurika)


Iyi ni video iri mu rurimi rwicyongereza yadufasha gukora ubuvugizi. Dusabwe kuyisangiza abandi cyane cyane aho tubona ubufasha bwaturuka. Nufashwa Yafasha Foundation video documentary. https://www.youtube.com/watch?v=V22TuarURKU&feature=share

Murakoze.

JEAN PAUL BUJYACYERA,
The Founder and  of Nufashwa Yafasha Foundation
Tel: +250782268218/0725495772
Email:nufashwayafashafoundation@gmail.com

www.nufashwa-yafasha.blogspot.com

Monday, April 18, 2016

RAPORO Y’IGIKORWA CYA NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION CYABAYE KUWA 03 MATA 2016



     Iriburiro

NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) ni umuryango ugamije gukusanya inkunga, kuzicunga neza, no kuzikoresha neza mu bikorwa by’ubugiraneza byubaka igihugu mu rwego rwo gushyiraho ikigega cyo gufasha abana batishoboye n’imiryango yabo, barimo imfubyi, abana babayeho nabi mu buzima bubi, abafite ubumuga n’abandi. NYF ibakorera ubuvugizi, ikabaha uburere bwiza bufite ireme kandi buhamye mu rwego rwo kubategurira ejo hazaza heza.
Nk’uko bisanzwe buri kwezi, umuryango NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) utegura ibikorwa byo gufasha abana batishoboye mu murenge wa Ngarama, akarere ka Gatsibo intara y’Iburasirazuba. Kuwa 03 Mata 2016 hateguwe igikorwa cyo gufasha, kuganira no kureba uko abana bitwaye mu gihembwe cya mbere cy’amashuri ndetse no kureba uburyo hashingwa isomero.

     Mu rwego rwo gufasha

Mu ntego za NUFASHWA YAFASHA FOUNDATION (NYF) harimo gufasha imiryango y’abana gushaka uburyo bakwifasha ubwabo. Ni muri urwo rwego NYF yashatse uburyo  bwakunganira ubundi bufasha isanzwe itanga, kugira ngo abana n’imiryango yabo babashe kwigira. Nyuma yo koroza abana inkwavu bigatanga umusaruro, NYF yasanze koroza abana inkoko byakongera ubushobozi bw’imiryango yabo ndetse bikanafasha ababyeyi babo mu bijyanye no kunoza imirire. Muri iki gikorwa abana 31 bakaba barorojwe inkoko.


Bamwe mu bana borojwe inkoko bari kumwe n’intumwa za NYF
Urutonde rw’abana borojwe inkoko:
1.       SIBOMANA Jean Claude
2.       NSENGIYUMVA Emmanuel
3.       CYIZANYE Devotha
4.       UMUTONIWASE Sandrine
5.       SIBORUREMA Jean Claude
6.       BIHOYIKI
7.       NIKOYATEGETSE
8.       MASENEGESHO Jeremy
9.       NTIHABOSE Damascene
10.   NTIHABOSE Vincent
11.   KUBWIMANA Theophile
12.   IRADUKUNDA Samuel
13.   MUNYANZIZA Emmanuel
14.   MUKAMPARIBATENDA Josiane
15.   IMANISHIMWE Devotha
16.   NGABONZIZA Evariste
17.   UWASE Betty
18.   ISHIMWE Olive
19.   TUYIZERE Emmanuel
20.   MUTUYIMANA Claudette
21.   BENIMANA Jean
22.   TWAGIRIMANA Jean de Dieu
23.   IRADUKUNDA Gorethi
24.   MUKANDAYISHIMYE Claudine
25.   IMANISHIMWE Leonard
26.   NIMUKUZE Solange
27.   NTIHABOSE Jacqueline
28.   MUKANSIGAYE Sandrine
29.   NIYOMUKIZA Jean Claude
30.   IRIMASO Emmanuel
31.   UWINEMA Sandrine

*     Mu rwego rwo kuganira
Muri gahunda yo gufasha imiryango y’abana kubasha kwigira, umuryango NYF wasanze ari iby’ingenzi kuganira n’ababyeyi mu rwego guhindura imyumvire. Muri iki gikorwa hakaba harateguwe ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko 2 ari zo: Isuku n’imyigire y’abana.
Isuku: Kuri iyi ngingo abana n’ababyeyi bibukijwe ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza. Bakaba barakanguriwe kwita ku isuku y’umubiri, imyambaro, amafunguro ndetse n’aho batuye muri rusange. Abana bakaba barasabwe kuzajya bafasha ababyeyi babo no kwibukiranya mu gihe hari uteshutse ku ngamba zo guharanira isuku. Abana bakaba barifatiye umwanzuro w’uko kugira ngo umwana agire ubwenge mu ishuri ari uko agomba kuba afite isuku ihagije.
Imyigire y’abana: Muri rusange abana bose bitwaye neza mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2016. Nyuma y’uko bamwe mu bana batangijwe ishuri nyuma yo gutinda kujyayo kubera ubukene bw’ababyeyi babo, bagerageje kwitwara neza bagira amanota ashimishije. Muri iki kiganiro abana n’ababyeyi baganirijwe ku kamaro ko kwiga no gukunda ishuri. Abana babajijwe niba hari imbogamizi bahura nazo mu bijyanye no kujya ku ishuri kuko hari igihe ababyeyi bashobora kubaha imirimo myinshi ituma batajya ku ishuri ku gihe bigatuma badindira mu myigire. Yaba abana cyangwa ababyeyi bakaba baratubwiye ko muri rusange kwiga ari ikintu baha agaciro cyane.
Muri gahunda yo gutera abandi ishyaka ryo guharanira guhora ku isonga mu gutsinda neza, abana 4 bitwaye neza kurusha abandi mu gihembwe cya mbere bahawe ibihembo ndetse na bagenzi babo barabashima cyane. Aba bana bakaba barahembwe ibasi ndetse n’isabune.
Abana bitwaye neza kurusha abandi n’umuyobozi wa NYF              SIBOMANA Jean claude niwe wahize abandi

I   Ibibazo

N’ubwo abana bose bitwaye neza muri rusange, hari abana 5 batabashije kurangiza ibizamini kubera ikibazo cy’uburwayi. Abo ni:
1.       TWAGIRIMANA Jean de Dieu
2.       BENIMANA Jean
3.       MUKANDAYISHIMIYE Claudine
4.       IMANISHIMWE Devotha
5.       NGABONZIZA Evariste

N’ubwo aba bana barwaye batararangiza ibizamini bakaba bagifite amahirwe y’uko bazabikora mu ntangiriro z’igihembwe cya 2. Ibi bikaba bizakurikiranwa n’ababyeyi babo babifashijwemo n’abakorerabushake ba NYF bari mu murenge wa Ngarama.
Mu bindi bibazo byagaragajwe n’ababyeyi, n’ikibazo cy’amafaranga 1200 bari gusabwa n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri abana bigaho. Aya mafaranga akaba ari ayo gufasha umurenge gutunganya ikibuga kizajya gikoreshwa mu bikorwa by’imyidagaduro muri rusange. Hakaba hari n’ikibazo cya malariya ikomeje kubibasira muri ibi bihe by’imvura nyinshi bigatuma bahora kwa muganga ntibabashe gukora ibindi bikorwa byo kwiteza imbere.

     Ibyifuzo

Nyuma y’uko ibikorwa bya NYF bikomeje kwivugira, muri iki gikorwa hagaragaye ababyeyi bari baherekeje bagenzi babo, maze basaba ko NYF yabagoboka igafata abana babo ikabafasha nk’uko ibikorera abandi. Aba bana bakaba batarabashije kujya ku ishuri kubera ubukene bukabije bw’imiryango yabo. Abasabye ko bakwiyongera mu mubare w'abo NYF isanzwe ifasha ni aba bakurikira:

AMAZINA Y’UMUBYEYI
AMAZINA Y’ABANA
MUREKAZE Delphine
1.       ISHIMWE Eric
2.       IRIMASO Emmanuel

MUKAMPARIRWA Mariana
1.       NIYOMUKIZA Jean Claude
2.       NZABONANTUMA Jean Pierre
MUKARUSHEMA Speciose
1.       NYIRANSABIMANA Devotha
SINAYITUTSE
1.       UMUTONIWASE Donathila
2.       IMANISHIMWE Leonard

Muri aba basabye gufashwa, harimo abana 2 b’imfubyi bibana bifuje ko bahabwa ubufasha bwihuse bagatangirana n’abandi mu gihembwe cya 2 kuko bari basanzwe baracikirije amashuri yabo mu mwaka wa 3 barangije kwiga ibihembwe bibiri. Abo ni UMUTONIWASE Donathila na IMANISHIMWE Leonard.

     Gushinga isomero

Muri gahunda yo gufasha mu iterambere ry’abagenerwabikorwa, NYF yifuje gushinga isomero mu murenge wa Ngarama. Iri somero rikaba rizabafasha muri ibi bikurikira:
ü  Kubika ibitabo by’ubwoko bwose ku bifuza kuzajya barisura abagasoma,
ü  Ahantu ho gusubiramo amasomo ku bana,
ü  Kwigisha gusoma no kwandika ku rubyiruko n’abantu bakuze batabizi,
ü  Ahantu ho guhurira mu nama n’ibindi bikorwa byo gufasha NYF itegura buri kwezi,
ü  Inzu y’amahugurwa atandukanye ku bagenerwabikorwa ba NYF ndetse n’urubyiruko rwo mu murenge wa Ngarama muri rusange (kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya SIDA, ubuzima bw’imyororokere, kuboneza urubyaro, n’ibindi)
ü  Kwerekana filimi zigisha no gufasha abagenerwabikorwa kwidagadura no kuruhuka,
ü  N’ibindi.
Kugira ngo ibi byose bibashe kugerwaho, ni uko haboneka ahantu ho gushyira isomero. Intumwa za NYF muri iki gikorwa zikaba zarasuye ahantu hateganywa gushyirwa isomero zirahashima, igisigaye akaba ari ukuhishyura, gushaka no gukusanya ibikoresho by’ibanze ngo isomero ritangire gukora.